PERU:Dina Boluarte yabaye Perezida wa Mbere w’umugore uyoboye Peru nyuma yo gusimbura Pedro Castillo

Nyuma yo gushinjwa ibyaha bitandukanye byatumye Perezida wa Peru akurwa ku butegetsi atabwa muri yombi maze himikwa Visi Perezida we witwa Dina Boluarte waciye agahigo ko kuba umugore wa Mbere uyoboye iki gihugu mu mateka yacyo.
Visi Perezida Dina Balouarte yasimbuye ku butegetsi Perezida Pedro Castillo ndetse ibi byatumye uyu mugore aca agahigo ko kuba perezida wa Mbere uyoboye iki gihugu mu mateka yacyo.
Dina Boluarte yagizwe Perezida wa Peru ndetse aca agahigo ko kuba umugore wa mbere uyoboye iki gihugu.
Boluarte, w’imyaka 60 nyuma yo kurahirira kuyobora iki gihugu yahise atangaza ko akeneye umwanya kugirango abashe gushyira ibintu mu buryo no kugarura iki gihugu mu murongo.
Abantu barenga 101 babarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko batoye ko Perezida Castillo ava ku buyobozi kuko yagiye agaragaza intege nkeya mu gukemura ibibazo byugarije igihugu cya Peru ndetse akanahonyora amategeko.
Perezida wa Peru bwana Pedro Castillo yakuwe ku butegetsi ajyanwa gufungwa.
Uyu mugabo yasohotse mu biro bye yakoreragamo ndetse atwarwa n’imodoka ye ndetse ahita yinjizwa ku cyicaro cya Polisi nyuma y’amasaha make bitangazwa n’ubushinjacyaha ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi ashinjwa guhutaza amategeko.