PERU:Polisi yafashe umugabo wari utwaye igikapu kirimo igikanka cy’umuntu bivugwa ko amaze imyaka 600 apfuye

Mu gihugu cya Peru Polisi y’iki gihugu yafashe umuntu wari utwaye igikapu kirimo igikanka cy’umuntu aho ngo uwo muntu yari amaze hagati y’imyaka 600 na 800 apfuye ndetse uyu mugabo yahise atangaza ko yafataga icyo gikanka nk’umukunzi we.

Polisi y’iki gihugu kandi yatunguwe bikomeye ubwo yafataga uyu mugabo yafatwaga yasinze ndetse bamusaka bakamusangana iki gikanka cy’umuntu bivugwa ko amaze imyaka 600 apfuye icyakora uyu mugabo nyuma yo gufatwa yatangaje ko yafataga iki gikanka nk’umukunzi we.

Uyu mugabo bivugwa ko yafatiwe mu burengerazuba bwa Peru ndetse bivugwa ko afite imyaka igera kuri 26 y’amavuko.

Abahanga bavuga ko iki gikanka ari icy’umuntu w’umugabo wapfuye mu myaka 600 ishize.

Uyu mugabo w’imyaka 26 y’amavuko amazina ye bivugwa ko yitwa Julio Cesar Bermejo ndetse iyi nkuru yatangajwe bwa mbere na France 24.

Nk’uko tubikesha France 24 nyuma yo gufatwa uyu mugabo mu magambo ye yagize ati":Iki gikanka nkifata nk’umukunzi wanjye ndetse nkitaho kuva cyera ndetse ndarana nacyo.

Nyuma yo gufatwa k’uyu mugabo kuri Polisi ya Peru ikomeje gushakisha ingingo zifite aho zihuriye no kwangiza Umuco w’iki gihugu kugirango uyu mugabo abashe guhanwa mu buryo bukwiye.


Byatangajwe ko iki gikanka kimaze hagati y’imyaka 600 na 800.


Polisi y’iki gihugu yatangaje ko uyu mugabo araza guhanwa bijyanye no kwica Umuco n’imyemerere yabo muri iki gihugu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO