Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo kuwa Gatatu taliki ya 04 Mutarama 2023 ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yayo ya mbere itangira urugamba rwo kwitegura shampiyona y’u Rwanda izagaruka kuwa 20 Mutarama 2023.
Rayon Sports yasubukuye imyitozo yayo ya Mbere nyuma yandi makipe arimo AS Kigali hamwe na Police FC dore ko imikino ya shampiyona iteganyijwe kuba muri uku kwezi.
Mu myitozo yikipe ya Rayon Sports yagaragayemo Luvumbu iyi kipe iherutse gusinyisha ndetse haniyongeramo umukinnyi Rwatubyaye nawe wari umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune.
Ni mu gihe kandi shampiyona y’u Rwanda igomba kuzasubukura ikipe ya Rayon Sports ikina n’ikipe ya Musanze FC aho amakipe yombi akunda guhangana bidasanzwe.