PSG ibikomerezwa byayo byariyunze naho Bayern Munich yatangiye umujyo wayo wo kubatiza amakipe

Muri shampiyona y’ubufaransa ikipe ya PSG yongeye kwigaragaza ndetse ibihangange biriyunga naho mu Budage Bayern yatangiye kubatiza amakipe imvura y’ibitego.

Shampiyona y’u Bufaransa Ligue 1 yarakomezaga, ndetse amatsiko yari menshi yo kureba uko Paris Saint Germain iritwara nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi uvugwa hagati ya Mbappe na Neymar.

Umutoza Christopher Gartier, yavuze ko yaganirije aba basore, anashimangira ko uwa mbere utera penaliti ari Mbappe, Neymar agakurikira.

Ni umwanzuro watanze umusaruro kuko muri uyu mukino abasore bombi bagaragaje ubufatanye bukomeye aho Mbappe yitwaye neza ahawe imipira na Neymar.

Iyi kipe yaje kwitwara neza inyagira Lille ibitego 7-1. Harimo ibitego bitatu bya Mbappe, bibiri bya Neymar, Hakimi na Messi.

Bundesliga shampiyona y’u Budage nayo yakomezaga, yatangiye Dortmund itsindwa bitunguranye,

Bayern Munich yanyagiye imvura y’ibitego Bochum ibitego 7-0, ndetse habonetsemo ibitego 2 by’umunya Senegal Sadio Mane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO