PSG idahirwa na Champion’s League isosi yayo yaguyemo inshishi kubera imvune ya Neymar

Umukinnyi mpuzamahanga wa Brazil bwana Neymar Jr ntabwo azaboneka ku mukino wo kwishyura muri Champion’s League ugomba guhuza Bayern Munich na Paris Saint Germain mu cyumweru gitaha.

Ikipe ya Paris Saint Germain ntabwo yabashije kwikura mu nzara za Bayern Munich mu mukino wabereye ku kibuga Parc de Prince kuko yahatsindiwe igitego 1-0.

Mu mukino wabaye mu mpera z’iki cyumweru wavunikiyemo Neymar ubwo batsindaga bigoranye ikipe ya Lile ku gitego cya Lionel Messi mu minota ya nyuma y’umukino gusa Neymar byarangiye avunikiye muri uyu mukino ndetse bimaze kwemezwa ko ashobora kumara hanze y’ikibuga hagati y’ibyumweru 3 cyangwa 4 hanze y’ikibuga.

Imvune ya Neymar isobanuye ko Paris Saint Germain itazaba imufite mu mukino wo kwishyura ugomba kuyihuza na Bayern Munich mu cyumweru gitaha ku kibuga Allianz Alena cya Bayern.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO