PSG yongeye kwishyira mu kaga gakomeye mu mikino ya UEFA Champion’s League

Ikipe ya Paris Saint Germain ntabwo yabashije gutsinda ibitego byinshi kugirango ibashe kuyobora itsinda ryayo ndetse ibi byatumye ikipe ya Benifica iyobora itsinda maze PSG yishyira mu kaga ko kuzatombora amakipe y’ibigugu.

Iyi kipe yo mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa ntabwo yabashije kunyagira Juventus ndetse byatumye yongera kwishira mu kaga ko kuzatombora amakipe y’ibigugu ndetse nio nako umwaka ushize byagenze iyi kipe birangira itomboye Real Madrid ndetse ihita isezererwa itarenze umutaru.

Mu ijoro ryakeye PSG yabashije gutsinda Juventus ibitego 2-1 aho ibi bitego byatsinzwe na Kylian Mbappe na Nuno Mendes ariko ibi ntabwo byagize icyo biyifasha kuko Benfica yatsinze Maccabi Haifa ibitego 6-1 bituma iyobora itsinda.

Benfica na PSG banganyije amanota, imikino yabahuje,ibitego bazigamye ariko Benfica yarokowe nuko yinjije ibitego byinshi hanze mu mikino yose yo mu matsinda kuko Benfica yatsinze icyenda kuri bitandatu bya PSG.

Umutoza wa PSG, Christophe Galtier, yagize ati: "Mbere na mbere, ndashimira Benfica. Ngomba gushimira ikipe yanjye,abakinnyi banjye.

"Twatsinze Juventus inshuro ebyiri kandi twishimye cyane kugeza ku munota wa 92. Ariko niba ushaka kugera kure muri iri rushanwa, ugomba gutsinda amakipe akomeye. Reka dutegereze tombola maze turebe uwo tuzahura muri 1/16 . "

Amakipe yabaye aya mbere mu matsinda: Napoli, Porto, Bayern, Tottenham, Chelsea, Real Madrid, Man City, Benfica.

Dore amakipe PSG ishobora guhura nayo:

▪️ Manchester City
▪️ Bayern Munichen
▪️ Real Madrid
▪️ Napoli
▪️ Chelsea
▪️ Tottenham
▪️ Porto

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO