Pacson avuga ko Green P nta gahunda yo kugaruka mu Rwanda vuba afite

Umuhanzi w’umuraperi Green P wamaze kwerekeza mu mujyi wa Dubai aho yabonye akazi ngo azahamara igihe kingana n’umwaka abone gutekereza niba agaruka mu Rwanda cyangwa se ajya muri USA nkuko twabitangarijwe n’inshuti ye magara Pacson.

Ubwo yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, uyu muhanzi ukora injyana ya Hip Hop yatangaje ko ahagiye mu kazi gashya yahabonye.

Ntabwo yigeze yifuza gutangaza akazi yahabonye. Ati “Ubu ndi hano mu kazi, mfite gahunda nyinshi zirimo no kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Inshuti ye magara akaba n’umuhanzi bakunze gukorana cyane Pacson aganira na GENESIS TV yavuze ku rugendo rwa Green P ndetse n’igihe azamara muri icyo gihugu cy’Abarabu.

Yagize ati “N’ubu turi kuvugana, ni inshuti yanjye isaha ku isaha tuba tuvugana tugirana inama, kugeza ubu rero Green P ari Dubai kandi nta gahunda yo kuza vuba kuko byibuze azatekereza kuba yagaruka mu Rwanda nka nyuma y’umwaka.”

Pacson nawe ntabwo yifuje kuvuga akazi Green P akorera aho Dubai, gusa yavuze ko iby’umuziki babikorana ndetse ko hari n’indirimbo agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba bakoranye.

Avuga ko ibyo kwerekeza muri Amerika kwa Green P bitaremezwa, ngo nyuma y’uwo mwaka nibwo azamenya aho kwerekeza haba kugaruka mu Rwanda cyangwa agasanga abavandimwe be muri Amerika.


Green P na Pacson basanzwe bakorana cyane

Reba ikiganiro cyose twagiranye na Pacson

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO