Amafoto: Padiri Ubald yashyinguwe ku Gasozi k’ibanga ry’amahoro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/ Gashyantare 2021 nibwo Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyinguwe, umuhango ubera mu karere ka Rusizi ku gasozi k’ibanga ry’amahoro.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri abaturage bo mu nzego zitandukanye bazindukiye kuri Kiliziya yubatse kuri ako gasozi bagiye gusezera bwa nyuma ku murambo wa Padiri Ubald Rugirangoga.

Ni umuhango witabiriwe n’abihayimana benshi barimo Musenyeri Sinayobye Edouard uherutse kugirwa Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ari naho Nyakwigendera yabarizwaga.

Hari kandi Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent ndetse n’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin na bandi benshi bari bahagarariye inzego zitandukanye za Leta bari barangajwe imbere na Mayor w’Akarere ka Rusizi .

Ahagana saa tatu n’igice nibwo umuhango wo gusezera kuri Nyakwigendera wari utangiye ukaba wakozw hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyuma hakurikiyeho igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro Musenyeri Hakizimana Célestin.

Mu buhamya bwatanzwe n’umuvandimwe we Rugwizangoga Revelien, yavuze ko usibye kuba yari umuvandimwe we yari n’umubyeyi we ndetse akaba n’inshuti magara, by’umwihariko akamubera umujyanama wihariye kubera ubunararibonye yari afite mu buzima.

Yagize ati” kubona imbaraga zo kugira icyo mvuga biragoye, ariko Padiri Ubald Rugirangoga yari umuvandimwe wanjye mukuru, sinamufataga nk’umuvandimwe gusa, kuko yari Data akaba na Mama, akaba inshuti yanjye ariko by’umwihariko akambera umujyanama kuko afite byinshi azi k’ubuzima. Akenshi twaraganiraga akanyigisha byinshi kandi byangiriye umumaro.”

Rugwizangoga wavuze nk’uhagarariye umuryango wa Padiri Ubald Rugirangoga yavuze bimwe mu byaranze ubuzima bwe harimo guca bugufi no gutanga imbabazi.

Yagize ati” Padiri Ubald Rugirangoga ni mwene Kabera Jack na Mukarihamya Anisie, avukana n’abana batatu nawe wa kane, muri abo bane ubu abasigaye turi babiri gusa, njyewe Rugwizangoga Revelien ndetse na mushiki wanjye Pascasie Nyampundu, kuko undi umwe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na Ubald utabarutse muri uyu mwaka wa 2021.

Data yari umwalimu mu mashuri abanza, aza kwicwa mu 1963 azize amacakubiri yari ariho icyo gihe Ubald yari afite imyaka 7 y’amavuko.”

Akomeza ati” Ubald mu buzima bwe yaranzwe no gutanga imbabzi, ndetse kwigisha ubumwe n’ubwiyunge. Benshi bamuzi nk’umunyampuhwe, ariko bajye bongeraho ko yari umuntu ukunda kubaka insengero, kuko naha yasomewe misa ari Kiliziya yubatse, ndetse no muri Paruwasi gatorika ya Mushaka yahubatse iyindi. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubald yareze abana benshi, ababera umubyeyi ndetse abisbyurira ishuri kuburyo ubu bamwe bavuyemo abagabo n’abagore beza.”

Nkuko kandi byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwana Kayumba Ephrem, yavuze ko Padiri Ubald yari umuntu ukunda gukora ibintu byose mu mucyo kandi agakunda gufatanya n’inzego za leta, bityo ko igihugu n’abakirisitu muri rusange bahombye umuntu w’intwari.

Yagize ati” mbere yuko ajya muri Amerika yarampamagaye ambwira ko ashaka ko nzamusura mu rugo rw’ibanga ry’Amahoro, akanyereka umushinga ari gutegura, kandi ko yatangiye kuwutegura ntaraba umuyobozi w’akarere.

Muri rusange yari umuntu ukunda gukorera mu mucyo kandi agakunda gufatanya n’inzego zitandukanye harimo n’inzego bwite za leta. Buri muntu yakwibaza ati ese nubwo ntari padiri cyangwa se ndi we, ni iki nakora kugira ngo Padiri Ubald azahore yibukwa? Icyo nababwira ni uko twese nk’abakirisitu ndetse n’inzego bwite za leta tubuze umuntu w’intwari.”

Padiri Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, avukira mu yahoze ari Segiteri Rwabidege, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Kuri ubu ni mu Murenge wa Ruharambuga, muri Paruwasi Gatolika ya Mwezi.

AMAFOTO: Igihe.com

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO