Padiri Ubald urembye yageneye Abakristu ubutumwa bwa Noheli, hakenewe miliyoni 150Rwf ngo akire

Padiri Ubald Rugirangoga kuri ubu urembeye mu bitaro nyuma yo kwandura icyorezo cya Corona Virusi, yageneye ubutumwa abakirisitu abifuriza Noheli Nziza.

Tariki ya 21 Ukwakira nibwo hamenyekanye inkuru ko Ubald wamenyekanye cyane mu masengesho yo gusabira abarwayi bagakira ndetse n’isanamitima, yanduye icyorezo cya Corona Virus.

Kuva icyo gihe uyu mu padiri ntawbo arakira ndetse ageze ku rwego rwo guhumekera mu byuma yongerewe umwuka.

Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga ejo ku wa kane ari kwa muganga muri leta zunze ubumwe z’Amerika aho arembeye, yifurije Noheli nziza anashimira abakomeje kumusengera.

Yagize ati”Ubald uri mu bitaro arabifuriza Noheli Nziza,mwarakoze ku bw’amasengeshoyanyu ndwaye Covid, Murakoze cyane, ndabashimira ku bw’amasengesho yanyu.”

Kugeza ubu hakenewe inkunga yabarirwa mu 150,000$ ngo uyu mu padiri avurwe akire gusa kuri ubu hakaba hamaze kuboneka 50,000$.

Mbere y’uko Padiri Ubald yandura Corona Virusi yari amaze iminsi afasha abakristu gatolika mu kuvugira hamwe isengesho rya Rozali akoresheje imbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook.

Wifuza ku mufasha wanyura hano: https://charity.gofundme.com/o/en/campaign/fight-for-father-ubald/centerforpeaceinc?fbclid=IwAR07BBvhSX8tP9c2JDcBzOXnssTlMji1fSF1DHOodWAYz2gshPi4bXbnni0

Hakenewe arenga Miliyoni 150Rwf ngo akire
Ubuzima bwe buri mu kaga aho arembeye muri Amerika

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO