Pakistan: Bahagaritse ubukwe bwe nyuma yo gusanga afite abandi bagore

Umukwe yirukanywe mu bukwe bwe n’ababutashye bagize umujinya nyuma y’uko umugore we wa mbere ahageze akabwira abari muri ubwo bukwe ko uyu ari umugabo we, bashyingiranywe kandi yanashakanye n’uwundi mugore abafite ari babiri.

Asif Rafiq Siddiqi uri mu myaka 30 y’amavuko, yatunguwe no guhita abona abitabiriye ubukwe batangira kumusunika no kumuhata inshyi, banamuciraho ishati n’ipantaro nyuma y’ibyari bimaze kuvugwa n’uyu mugore.

Muri iki gihugu cya Pakistan gushaka abagore barenze umwe ntabwo byemewe, gusa umugabo ashobora gushaka abagore bagera kuri bane, aruko abyemerewe n’abagore be ba mbere.

Bigaragara ko Siddiqi ibi byamunaniye, ariko umugore we mushya n’umuryango we bamenye aya makuru ari uko umugore we wa mbere yitumiye mu birori mu mujyi wa Karachi.

Mu mashusho yafashwe, mwenewabo w’umugeni yumvikana abaza uyu mugore ati: "Ni ibiki mushiki wanjye?"

Uyu mugore witwa Madiha Siddiqi ntiyazuyaje yahise arasa ku ngingo, aravuga ati: "Uyu ni umugabo wanjye, ni nawe se w’uyu mwana, yari yambwiye ko agiye i Hyderabad akazamarayo iminsi itatu". Yari kumwe n’umwana w’umuhungu bivugwako ari uwabo.

Umuryango wahise umwinjiza mu kindi cyumba aho yagiye gutanga amakuru arambuye,yarakomeje ababwira ko abaherekeje uyu mugabo ari nyirabukwe na baramukazi be bari bamubeshye ko nyina arwaye.

Madamu Siddiqi ati: "Ntabwo mwari muzi ko ari umugabo wanjye? Ese ntanatekereza kuri uyu mwana urengana."

Yari afite n’undi mugore wa kabiri

Uyu mugore yavuze ko yashakanye n’uyu mugabo mu 2016, nyuma y’uko bahuriye muri kaminuza iri i Karachi aho Bwana Siddiqi yakoraga.

Abari baje mu bukwe bamaze kumenya amakuru bahise bashoka uyu mugabo, barasunika ari nako bamukubita inshyi.

Amashusho agaragaza uyu mugabo yahungiye munsi y’imodoka ya Bus, humvikana amajwi y’abantu bavuga bati: "Vamo cyangwa tuyitwike".

Yahise avamo akurura inda, ariko abantu bamwe bagerageza kumukiza umujinya w’abashaka kumugirira nabi kurushaho.

Ikinyamakuru cya BBC dukesha iyi nkuru kivuga ko cyagerageje kuvugana na Bwana Siddiqi cyangwa abo mu muryango we ariko ntibaboneka.

Rao Nazim, uyobora sitasiyo ya polisi iri aho hafi yabwiye iki gitangazamakuru ko nta kirego giciye mu buryo busanzwe barashyikirizwa, aho yagize ati: "Ni ikibazo kireba umuryango, abafite ikibazo bazajya kubikemurira mu miryango".

Gusa yatangaje ko uyu mugabo mu 2018 yashakanye mu ibanga n’umugore wa kabiri witwa Zehra Ashraf w’umwarimukazi muri kaminuza muri Karachi.

Ko ndetse uyu mugore we wa mbere yamenye iby’ubu bukwe yandikiwe ubutumwa kuri telephone n’uyu mukeba we.

Uyu madamu n’umugabo we Siddiqi mbere bari barahakanye iby’uyu mugore wa kabiri, ariko nyuma uyu mugabo yemeye ko yamushatse.

Madamu Ashraf ni nawe wabwiye mukeba we Madamu Siddiqi ko umugabo we agiye kubashakiraho undi mukeba, amuha n’amakuru y’aho biri kubera.

Uyu mukwe wari mu birori yakijijwe n’abantu bamugiriye impuhwe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO