Papa Denis waririmbaga Gospel yitabye imana

Denis Mwangi ukomoka muri Kenya waruzwi mu muziki nka Papa Denis mu ndirimbo zihimbaza imana yitabye imana mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu Gatanu.

Papa Denis waherukaga kuza I Kigali mu bihe bishize, aho yarari kumenyekanisha ibihangano bye mu Rwanda, mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu umurambo we wasanzwe ku nkombe z’umuhanda mu gace ka Pangani, I Nairobi.

k24 Digital dukesha iyi nkuru ivuga ko urupfu rwa Papa Denis rwemejwe n’inshuti ye ya hafi isanzwe nayo iririmba indirimbo zihimbaza imana mu gihugu cya Kenya ’Daddy Owen’ waruri aho umurambo wa Papa Denis wasanzwe.

mu butumwa Daddy Owen ashyize ahagaragara muri iki gitondo ku bijyanye n’urupfu rwa Papa Denis, agize ati: "Mu gihe bwa mbere numvaga inkuru ye ko yitabye imana, nihutiye kujya kureba aho byabereye ngo nemeze ko ari ukuri koko..."

Daddy Owen akomeza avuga ko akigera aho umurambo waruri yahasanze abantu bane, bari barimo gutunga intoki ku murambo, aho yahise yemeza ko ari uwa Papa Denis, ndetse yemeza ko hari ahantu hababaje.

Daddy Owen yongeraho ko umurambo wa Papa Denis yawusanze ku nkengero z’umuhanda uri hafi y’ibiro bikuru by’ishyaka rya Jubilee, n’ubwo ikishe uyu muhanzi warusanzwe aririmba indirimbo zihimbaza imana kitaramenyekana.

Papa Denis yarazwiho cyane kuba yarabaga mu buzima buhenze, aho yatwaye ibihembo byinshi muri uyu muziki yakoraga birimo Mwafaka Awards yatwaye mu 2015, ndetse anatwara ibindi mu mwaka wa 2016 na 2017 bya Pulse Video Awards, mu mwaka wa 2018 yarari muri African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA), ndetse na Dear Award ya 2019.
Papa Denis yaraherutse gusubiranamo indirimbo na Flavour yitwa ’Mayaya’

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa Sunday Nation mu mwaka wa 2018, Papa Denis yahishuye ko Nyina yitabye imana mu mwaka wa 2006.

Muri uwo mwaka wa 2018 kandi tariki 7 Kamena, Papa Denis yakoze impanuka ikomeye cyane ubwo yaratwaye imodoka ye, iyi mpanuka yaje gutuma ajyanwa mu bitaro, gusa kubwa amahirwe arakira.

Papa Denis mu mwaka ushize yari yaratangaje ko kuri konte ze zigera muri eshatu ziri mu ma banki atandukanye afiteho umutungo bwite ungana na Miliyoni 470 z’amanyarwanda, aho uyu musore asize impanga ye, ndetse n’abandi bavandimwe be bagera muri batatu.
Papa Denis yabarirwaga mu baherwe batuye muri Kenya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO