Papa Francis agiye kugirira uruzinduko muri RDC gusa ntazakandagiza ikirenge cye I Goma

Umushumba mukuru wa kiliziya Gatolika ku Isi nyir’ubutungane bwana Papa Francis agiye kugirira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu gihugu cya Sudani y’Epfo icyakora ngo ntabwo azakandagira i Goma.
Kuri ubu umukuru wa Kiliziya Gatolika ngo azatangira uru ruzinduko muri RDC no muri Sudani y’Epfo gusa ngo azasesekara muri ibi bihugu hagati y’italiki ya 31 Mutarama kugeza kuwa 05 Gashyantare 2023.
Nubwo papa Francis azasura DRC gusa ntashobora kuzagera i Goma nk’uko byari bipanze ku ruzinduko rwe rwa Mbere yagombaga kuhakorera maze akaza kurusubika kubera impamvu z’uburwayi.
Bivugwa ko Papa Francis azaganira n’abayobozi b’ibi bihugu azagenderera by’umwihariko akazaganira na Perezida wa RDC aho bazahurira i Kinshasa.
Uru ruzinduko kandi rugiye kuba mu gihe igihugu cya RDC kitorohewe n’ibibazo bitandukanye cyane cyane intambara.