Papa Francis arasaba abakristu bose gushyira mu masengesho Benedigito wa XVI kuko ubuzima bwe buri mu marembera

Umushumba mukuru wa kiliziya gatolika ku isi, Papa Francis yasabye abakristu bose gusengera Papa Benedigito wa XVI kuko atorohewe n’ubuzima.
Joseph Aloisius Ratzinger wamenyekanye nka Papa Benedigito wa XVI yasabiwe amasengesho n’umusimbura we Papa Francis.
Uyu mukambwe w’imyaka 95, yatunguye isi ubwo mu 2013 yatangazaga ko yikuye ku mwanya w’umushumba mukuru wa kiliziya gatolika ku isi, Ubwo umwanzuro nk’uyu waherukaga mu myaka hafi 600 ishize ku bwegure bwa Papa Gregory wa XII mu mwaka wa 1415.
Nyuma yo gutangaza ubwegure bwe ku itariki 28 Gashyantare 2013, Papa Benedigito wa XVI yasimbuwe na Papa Francis.
Ubwo yari i Vatican ku munsi we wa nyuma wo guhura n’abakristu, Papa Francis yabasabye kuzirikana no gushyira cyane Benedigito mu masengesho yabo kuko atamerewe neza n’ubuzima.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Papa Francis mu kiganiro na ABC yatangaje ko yaherukaga gusura Benedigito wa XVI muri monasiteri abamo kuva igihe yeguraga ndetse ko na mbere y’aho ari kenshi yamusuye.
Akomeza avuga ko Benedigito wa XVI ari umuntu afata nk’umutagatifu ndetse akaba umugabo w’izera Imana cyane ndetse akagira urugwiro.
Mu 2013 ubwo Papa Benedigito wa XVI yafataga umwanzuro utunguranye wo kwegura yari afite imyaka 85 ndetse icyo gihe yari amaze imyaka hafi 8 atorewe kuba umushumba mukuru wa kiliziya Gatolika ku isi aho yari asanzwe ari caridinali.
Papa Francis (ibumoso) hamwe na Benedigito wa XVI