Papa Francis yagize ikiniga ubwo yavugaga ku buzima Abanya Ukraine barimo kunyuramo nyuma yo guterwa n’Uburusiya

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Ku Isi Papa Francis ntabwo yigeze abasha kwihangana ubwo yagarukaga ku buzima butoroshye Abanya Ukraine barimo gucamo kuva iki gihugu cyaterwa n’Uburusiya kuva kuwa 24 Gashyantare 2022.
Nyiri ubutungane Papa Francis ubwo yagarukaga cyane ku kababaro gakomeye n’ubuzima biubi Abanya Ukaraine babayemo yaboneyeho abasabira amahoro ndetse ubwo yakoraga iri sengesho yafashwe n’ikiniga gikomeye kubera kuzirikana akababaro barimo gucamo.
Uyu mushumba mukuru wa kiliziya Gatolika ku Isi yatangaje ko hamwe n’Imana amahoro ashoboka ndetse ibi yabitangarije abari bateraniye mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu Petero.
Ubwso yakomezaga asabira Abanya Ukraine papa yavuze ko nubwo amahoro ashoboka gusa ngo bisaba ubushake bwacu bwiza ndetse yasabye ko Bikiramarya yafasha abatuye Isi bagahinduka ku bw’umugambi w’Imana.
Papa Francis yakomeje kwerekana amarangamutima ye ku baturage ba Ukraine ndetse yakomeje avuga ko kuba iki gihugu kimaze amazi arenga 9 mu ntambara kirwana n’ibitero by’Uburusiya ngo ari ikintu kigoye Abanya Ukaraine bakomeje gucamo umunsi ku wundi.
Papa Francis yagaragaje amarangamutima ye ubwo yavugaga ku gahinda aterwa n’abaturage ba Ukraine kubera ibibazo by’intambara barimo gucamo.