Papa Francis yasigiye ubutumwa bukomeye abaturage ba Sudani y’Epfo

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yasubiye I Roma asigiye ubutumwa bukomeye abaturage ba Sudani y’Epfo nyuma y’iminsi hafi igera kuri itatu ari muri iki gihugu nyuma yo kwakirwa n’uruvunganzoka rw’abantu barenga ibihumbi 100,000.
Uyu mushumba mukuru yatangiye agenera ubutumwa abanya Sudani y’Epfo aho yababwiye ko Yezu Kristu azi neza ibyiringiro bikwiye kuba mu mitima yabo hamwe n’ibigeragezo bahura nabyo.
Papa Francis yakomeje atanga ubutumwa bw’ihumure ndetse yasabye abaturage kureka kumena amaraso ya bagenzi babo ahubwo bakarushaho kwimakaza ibikorwa by’amahoro n’urukundo.
Papa kandi yakomeje ashishikariza abaturage kwimakaza ibikorwa birimo ubwiyunge hamwe no gushyira imbabazi imbere ndetse ibi byose abibutsa ko bakwiye kubishobozwa n’Imana ariko ko bisaba kuyishyira imbere.
Yakomeje abibutsa ko bakwiye kumva neza ko intambara ntacyo imaze nyuma yo kumara hafi ikinyacumi mu ntambara n’imidugararo idakama icyakora yababwiye ko gahoro gahoro hamwe n’Imana bazabigeraho.
Mu magambo ye yakomeje kandi ashimira abaturage agira ati:Ndashaka uyu munsi kubashimira kuko muri umunyu w’Isi muri iki gihugu.
Mbere yo gusoza uruzinduko rwe kandi Papa Francis yahaye umugisha Perezida w’igihugu cya Sudani y’Epfo bwana Salva Kiir aho ibi byabaye kuwa 05 Gashyantare 2023.