Sibomana Papy wirukanwe ati “Nta kipe yo mu Rwanda turi kuganira”

Rutahizamu w’umunyarwanda uzwi nka Sibomana Patrick Papy, yatangaje ko nta kipe ari mu biganiro nayo mu Rwanda, nyuma yuko amaze gusezerwa mu ikipe yabagamo yitwa Yanga Africans yo muri Tanzania.

Ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo tariki 3 Nyakanga, nibwo Sibomana Patrick Papy wabarizwaga muri Yanga Africans yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira iyi kipe, ndetse anayifuriza ibihe byiza mu gihe azaba atagihari, nyuma yo kumenya ko atazayikinira kuva mu mwaka utaha w’imikino.

Ati: “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire ubuyobozi, abafana, ndetse n’undi wese wamfashije, kuri ubu ntabwo nzagaragara mu bakinnyi bazifashishwa mu mwaka utaha w’imikino. Byari ibihe byiza kuba nari ndi hano, mfite n’ibintu byinshi ntazahibagirirwa. Mbifurije kwitwara neza mu mwaka utaha w’imikino.”

Mu kiganiro yagiranye na Genesis Tv, Papy Sibomana wasezerewe na Yanga yavuze ko kuri ubu atazi icyerekezo cye mu gihe kiri imbere, avuga ko agiye kugaruka mu Rwanda akitekerezaho ndetse agashaka indi kipe yitonze.

Yagize ati: “Ntabwo ndamenya ikindi cyerekezo (ikipe ngomba kwerekezamo) Ngiye kugaruka mu Rwanda ntakibazo nimpagera nzatangira gushaka indi kipe nzerekezamo.

Uyu musore wavuzwe cyane ko ashakwa n’ikipe ya Rayon Sport, yavuze ko ataribyo ndetse ko nta kipe araganira nayo mu Rwanda.

Ati: “Ntabwo naganiriye na Rayon Sport ni ibihuha, ningera mu Rwanda nibwo nzashaka ikipe yo kwerekezamo.”

Papy Sibomana yageze muri Tanzania mu mwaka ushize ubwo yari avuye muri Mukura Vs. Uyu mugabo ntabwo yakunze guhirwa cyane muri Tanzania bitewe nuko yagiye agira imvune za hato na hato.


Papy ngo agiye kubanza atuze azashake indi kipe nyuma

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO