Sibomana Patrick yabonye ikipe nshya yo muri Zambia

Rutahizamu w’Umunyarwanda ukina aca ku ruhande rw’ibumoso uzwi nka Sibomana Patrick Papy nyuma yo gusezererwa mu ikipe ya Yanga Africans yatangaje ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Zesco United yo muri Zambia.

Sibomana Patrick yari amaze igihe akina muri Yanga Africans yo muri Tanzania iza kumusezerera bitewe nuko atifuzwaga n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Uyu musore ubu akaba ari gushaka ibyangombwa kugira ngo yerekeze muri Zambia ahari ikipe imwifuza.

Pappy yagombaga kugenda kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru ariko kubera ko yifuza kujyana n’umuryango we, yasabye Zesco United ko bizatindaho bitewe niyo mpamvu.

Ati "Ubu ndacyari gushaka ibyangombwa ariko nta gihindutse ndateganya kuzava inaha kuwa mbere w’icyumweru gitaha."

Amakuru agera kuri Genesis aremeza ko mbere y’uko uku kwezi kwa Kanama kurangira ikipe ya Zesco United izaba yamaze gutangaza ku mugaragaro Sibomana Patrick Papy, nk’umukinnyi wayo mushya igomba kuzifashisha umwaka utaha w’imikino 2020-2021.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, APR FC, Shakhtor Soligorsk yo muri Belarus, Mukura VS, na Young Africans yo muri Tanzania, n’umwe mu bakinnyi bifuzwaga n’amakipe menshi atandukanye yiganjemo ayo hanze harimo Gor Mahia, Nkana Fc ndetse n’izindi zitandukanye.

Sibomana Patrick ntabwo ari Umunyarwanda wa mbere cyangwa umukinnyi wa mbere mu banyuze muri shampiyona y’u Rwanda berekeje muri iyi kipe, kuko na Iranzi Jean Claude yigeze gukinira iyi kipe hamwe na Kasirye Davis wanyuze muri Rayon Sports.

Zesco United yashinzwe kuya 1 Mutarama 1974 iri mu makipe akomeye muri Zambian Premier league, ni iy’ikigo cya Leta gitanga amashanyarazi cyitwa ZESCO.


Sibomana Pappy ashobora gusinya imyaka ibiri muri Zesco United

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO