Paris Saint German idandabirana yafashe umwanzuro udasanzwe kugirango izivugane Bayern Munich ikomeje gutsinda umuhisi n’umugenzi

Ntabwo byifashe neza mu ikipe ya Paris Saint Germain kuko ikomeje gutakaza imikino umunsi ku wundi ndetse ibi byatumye iyi kipe ifata umwanzuro wo kugarura mu kibuga kizigenza Kylian Mbappe nubwo atari yakira neza kugirango azayifashe guhatana na Bayern Munich.

Amakuru aturuka mu ikipe y’umutoza Christopher Galtier aravuga ko Kylian Mbappe hafashwe umwanzuro y’uko agarurwa mu kibuga kugirango afashe iyi kipe kwivana mu nzara za Bayern irimo gutsinda umuhisi n’umugenzi.

Mbappe yagize ikibazo cy’imvune mu mukino PSG yakinnye na Montpellier,kuwa 01 Gashyantare 2023 ndetse byari biteganyijwe ko yagombaga kugaruka nyuma y’ibyumweru bitatu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO