Pasiteri Niyonshuti Théogène avuga ko 2019 wabaye umwaka mwiza w’ivugabutumwa

Pasiteri Niyonshuti Théogène avuga ko 2019 afatanije n’umufasha we wabaye umwaka mwiza w’ivugabutumwa, kuko abagera kuri 27 bari barabaswe n’ibiyobyabwenge bakira agakiza.

Pasiteri Niyonshuti Théogène wamamaye kubera uburyo akoramo ivugabutumwa yisanisha n’abanywa ibiyobyabwenge yemeje ko mu mwaka wa 2019, abagera kuri 27 bavuye mu muhanda no kunywa ibiyobyabwenge bakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Uyu muvugabutumwa wamenyekanye by’umwihariko kubw’ubuhamya bwe avuga ko bushingiye ku buzima yabayemo ubwo yari ku muhanda ari ‘mayibobo’.

Ni ibikorwa afatanyamo n’umuryango we by’umwihariko umugore we aho bajyana bagasanga ba bana ku muhanda bakabaganiriza, bakabatekera ibyo kurya ndetse by’umwihariko umwaka ushize ho yanatangije igikorwa cyo kubakorera isabukuru.

Pasiteri Niyonshuti avuga ko umwaka wa 2019, wamubyariye umusaruro ukomeye kuko aribwo yinjiye mu muhamagaro wo kurwanya ibiyobyabwenge, ibikorwa yakoze afatanyije n’Itorero rya ADEPR abarizwamo.

Ati “Wabaye umwaka mwiza w’ivugabutumwa ryaragutse mu buryo bugaragara kandi bufatika cyane ko ninjiye mu muhamagaro wo kurwanya ibiyobyabwenge. Nageze hafi mu turere dutandukanye dukora ubukangurambaga binyuze mu biterane n’ubundi buryo.”

Uyu mugabo umaze imyaka ine ari umupasiteri yavuze kandi ko Imana yamuhamagaye imukuye ku muhanda ari nayo mpamvu yahisemo gusubirayo asanga bamwe yasize kugira ngo abahindure.

Ati “Nafatanyije n’umugore wanjye turavuga ngo dukore igikorwa cyatuma babasha kutwiyumvamo nibwo natangiye kujya nkora ibikorwa byo kubatekera nkabegera dore ko mubyo bakeneye bakeneye urukundo. Ntabwo bari mu muhanda ku bushake bwabo bakeneye Yesu ubereka urukundo.”

Mu mpera za 2019, yabatije bamwe mubo yavanye mu muhanda abahoze ari mayibobo Nyabugogo barabatizwa. Muri rusange abo amaze kubatiza bose ni 27.
Yakomeje agira ati “Ejo bundi hari abana babatijwe bavuye Nyabugogo bakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza, ni benshi bose hamwe bagera kuri 27, umusaruro warabonetse kandi turakomeza.”

Pasiteri Niyonshuti yavuze kandi ko kuri ubu akomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kuvana abana ku muhanda binyuze muri ibi biterane agenda akorera hirya no hino.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO