Iyo atankura mu byaha sinari kwibukwa ’Mike’ mu buhamya bukubiye mu ndirimbo...
- 13/02/2023 saa 08:56
Umushumba akaba n’ umuvugabutumwa mu itorero rya Adepr mu Rwanda , ubu uri kubarizwa muri Paruwasi ya Gasave Pasiteri Zigirinshuti Michel, mubihe bishize yasimbutse urupfu satani yaramwibye ageraho amara iminsi 3 muri koma Imana imuha ubutumwa bukomeye.
Pasiteri zigirinshuti Michel, ni umukozi w’ Imana ukunzwe na benshi mu itorero rye abarizwamo ry’ ADEPR no muyandi ma torero n’ amadini abarizwa mu Rwanda.
Muri ibi bihe isi irimo bya Covid-19 yakunze kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, byumwihariko ku rubuga rwa Youtube aho yagiye agaragaraho atanga ubutumwa bunyuranye bukomeye Imana yabaga yamuhaye (ubuhanuzi).
Pasiteri Zigirinshuti Michel yasimbutse urupfu nyuma yo kumara iminsi 3 muri koma
Mu minsi ishize Pasiteri zigirinshuti mu giterane cyabaye tariki ya 19/09/2021 yatangaje ko yafashwe n’ uburwayi bukomeye amara igihe gisaga amezi atatu arwaye aho yamaze iminsi itatu muri koma, atangazako tariki ya 27,28,29 z’ ukwezi kwa gatandatu ntakintu yumvaga nakimwe yari muri koma Imana iramugarura.
Yagize ati “Ndashima Imana yandokoye urupfu, nararwaye ngera mu rupfu kuko Imana yari yabimenyesheje mbere, ndashima Imana kuko ivuga .. bamwe bajya bibaza kuki Imana ibireka bikabaho, oya mujye mureka bize byongera ubuhamya bireme amashimwe mu bakristo."
"Yesu yarangaruye aranzura kuko namaze iminsi ndwaye simenye umuntu wangezeho, uwansengeye, nuwavugije ipendo ntakintu nakimwe nari kumva kugeza Imana ingaruye."
Akomeza avuga ko Imana yamubwiye ko urupfu atari igare ahubwo ko hari n’urupfu Satani aba yibye Imana. yagize iti "Umujura yaranyibye."
Pasiteri Zigirinshuti Michel yasimbutse urupfu,imana iramuzura
Pasiteri Zigirinshuti yasabye abakristo ku ba maso mu buryo bw’ umwuka bagashishoza ku bibaye byose, bagasobanukirwa ibyaribyo niba ari satani uje bagahangana nawe.