Pasiteri yapfuye nyuma yo kwigana iminsi 40 Yezu yamaze atarya

Nyuma yo kugerageza guca agahigo ko kwiyiriza iminsi 40 gasangwa muri Bibiliya, Mu gitabo cya Matayo, Aho Yezu (Yesu) yayimaze asenga amanywa n’ijoro, Umupasiteri wo muri Mozambique yapfuye amaze iminsi 25 nta mazi n’amafunguro afata agerageza kumwigana.
Francisco Barajah yashinze itorero Santa Trindade Evangelical Church, muri Mozambique, Uyu nyuma yo kujyanwa mu bitaro igitaraganya amaze iminsi myinshi yiyiriza, Yahise ashiramo umwuka.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko uyu mugabo yari yaratakaje ibiro byinshi kuburyo atabashaga no guhaguruka no gukora imirimo yoroshye nko kwikarabya.
Nyuma yo kugezwa kwa muganga bahise basanga yaratakaje amaraso menshi ndetse afite umwuma n’inyama z’ urwungano ngogozi zarangiritse.
Abaganga bagerageje kumutera serumu nk’amafunguro gusa ngo n’ubundi ntacyo bari bakiramira, Abasengera muri iri torero bavuga ko byari bisanzwe kuri uyu mushumba kwiyiriza hamwe n’abakristu be, Gusa ngo ntibyari bimenyerewe ko biyiriza igihe kirekire nk’iki, Kuko kuri uyu wa gatatu yahise ashiramo umwuka.
Ibivuga uburyo Yezu (Yesu) yamaze iminsi 40 yiyiriza tubisanga muri Bibiliya ntagatifu, muri Matayo 4:1-11, Hagira hati:
1.
Maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu kugeragezwa n’umwanzi,
2.
amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.
3.
Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”
4.
Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ ”
5.
Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero
6.
aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”
7.
Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”
8.
Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo
9.
aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”
10.
Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
11.
Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.
Pasiteri yapfuye agerageza kwigana agahigo Yezu (Yesu) yakoze