Patient na Fortran batumiwe mu gitaramo mu Buholandi

Abaramyi bamaze bakunzwe muri aka karere barimo umunyarwanda Patient Bizimana ndetse n’Umurundi Fortan Bigirimana batumiwe mu gitaramo gikomeye ku mugabane w’Uburayi, mu gihugu cy’Ubuholandi.

Ni igitaramo cyiswe "Thanksgiving Celebration Live Concert" giteganyijwe kubera Kerkplein1 mu Buholandi ku wa 4 no ku wa 5 Mata 2020, cyateguwe na Family Fellowship Ministries.

Kugeza ubu muri iki gitaramo Patient Bizimana azagihuriramo n’umuramyi Fortran Bigirimana ukomoka mu Burundi ariko kuri ubu ubarizwa ku mugabane w’Uburayi, nawe wakunzwe n’abanyarwanda benshi mu bitaramo bitandukanye yagiye atumirwamo mu Rwanda.

Bigirimana yakunzwe mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zirimo "Ntaco Nzoba", ’’Ni amahoro" n’izindi.

Fortran Bigirimana yabwiye GENESISBIZZ ko koko yatumiwe muri iki gitaramo kizabera mu Buholandi hamwe na Patient Bizimana.

Patient Bizimana aherutse mu bindi bitaramo bw’ivugabutumwa ku mugabane w’Uburanyi, kuri iyi nshuro akaba ategerejwe mu Buholandi.

Ubusanzwe uyu muhanzi asengera muri Evangelical Restoration Church yakoreye ibitaramo mu bihugu hafi ya byose bya Afurika y’Uburasirazuba, yaririmbiye mu Burayi n’ahandi henshi.

Umuziki yawutangiye akiri muto, yakunzwe by’umwihariko mu ndirimbo nka ’Iyo neza’, ’Amagambo yanjye’, ’Menye neza’, ’Andyohera’ n’izindi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO