Patient Bizimana yasohoye ‘Invitation’ y’ubukwe bwe

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana yasohoye amataliki y’ubukwe bwe na Karamira Uwera Gentille uherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower.

Mu kwezi gushize umugore wa Patient yakorewe ibirori bizwi ku izina rya ‘Bridal Shower’ bikorerwa umukobwa witegura kurushinga. Aho aba ari gusezerwa bwa nyuma n’abagenzi be bamwifuriza kuzahirwa mu rugendo rushya.

Muri Kamena 2019 Patient Bizimana n’umukunzi we bagiye gusezerana imbere y’amategeko mu karere ka Rubavu. Ni ibirori byabaye rwihishwa dore ko byagiye hanze bitunguranye kuko nababyitabiriye bari babigize ibanga rikomeye.

Uyu muhanzi yamaze gushyira hanze ubutumire n’igihe azakorera ubukwe. Nk’uko bigaragara ku nteguza z’ubutumire bw’ubukwe bw’uyu muhanzi buzabera mu Mujyi wa Kigali tariki 19 Ukuboza 2021.


Bizimana Patient na Uwera Gentille bazakora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka


Basohoye integuza y’ubukwe bwabo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO