Patient Bizimana yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umuhanzi w’icyogere mu Rwanda uririmba indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana ariwe Patient Bizimana kuri ubu yamaze kujya gutura muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho asanze umugore we n’imfura ye.
Uyu muhanzi abinyujije kuri Instagram ye yasangije abakunzi be amashusho yakirwa n’umugore we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse agiye kubanayo n’umugore we n’imfura ye dore ko uyu mwana wabo ariho yavukiye.
Uyu muhanzi nk’uko bigaragara mu mashusho yakiranwe urugwiro rukomeye aho byagaragara ko yari akumbuwe cyane n’umufasha we baheruka no kwibaruka umwana wabo w’imfura.
Patient bizimana yashingiranwe n’umugore Gentille kuwa 19 Ukuboza 2021 ndetse baje kwibaruka imfura yabo kuwa 23 Nzeri 2022 aho uyu mwana wabo yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.