Patrice Evra urangwa no kunenga Arsenal cyera kabaye yayigiriye inama zifatika zatuma irushaho kwitwara neza

Mu mpera z’iki cyumweru byari ibiyishimo bikomeye cyane ku ikipe ya Arsenal nyuma yo kongera gutsinda umukino wayo ndetse bigatuma ikomeza gushyiramo ikinyurano cy’amanota 5 hagati yayo na Manchester City bihanganye ndetse ibi byatumye Patrice Evra atanga inama kuri iyi kipe.
Uwahoze ari mu myugariro wa Manchester United Patrice Evra avuga ko ikipe ya Arsenal ihagaze neza gusa atangaza ko hari byinshi ikwiye kuba itekerezaho kugirango ibashe kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.
Patrice Evra yatangaje ko Arsenal idakwiye gukora ikosa andi makipe akora aho ngo ayo makipe ahitamo kugura abakinnyi kuko arimo kwitwara nabi mu kigwi cyo kongeramo abakinnyi mu gihe ikipe ihagaze neza.
Ubwo yatangaga ubujyanama kuri Arsenal Evra yatangaje ko Arsenal ikwiye kongeramo abakinnyi bakomeye kandi b’amaraso mashya mu kwezi kwa Mbere kugirango ikipe irusheho kwitwara neza kuko ngo shampiyona ntabwo ari ugusiganwa by’ako kanya ahubwo ngo ni urugendo rurerure rureshya na Marathon.
Uyu wahoze ari myugariro wa Manchester United yatangaje ko Arsenal ikwiye kumenya ko ari byiza kongera abakinnyi bashya mu ikipe mu gihe cyose bashobora kugorwa n’imvune z’abakinnyi.
Kuri ubu Arsenal ikomeje kuvugisha benshi nyuma yo gukomeza kwitwara neza aho kuri ubu iyoboye shampiyona y’Ubwongereza Premier League ndetse ikaba yaratsindaga mu mpera z’iki cyumweru ikipe ya Wolves ibitego 2-0 naho Manchester City bahanganye yo yatakaje umukino wayo itsindwa na Brentford ibitego 2-1.