Patrice Evra wakiniye Manchester United yinjiye mu mukino w’iteramakofe

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse akaba yarabaye n’umukinnyi ukomeye wa Manchester United ’Patrice Evra’ yamaze kwinjira mu mukino w’iteramakofe gusa abakina uyu mukino bamubwiye ko ari amahitamo mabi akoze.

Uyu Patrice Evra yafashije ikipe ya Machester United gutwara igikombe kiruta ibindi mu mwaka wa 2008 cya Champions League, uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko akomeje gusangiza inshuti zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze ko yitegura umukino we wa mbere uzamuhuza na Adam Saleh usanzwe akina uyu mukino.

Uyu mukino uteganyijwe ku itariki 30 Mata 2022 ukazabera ahitwa The 02 Arena, mu mashusho atandukanye Evra yifashe yayakurikije amagambo agira ati’’abakinnyi bose bakina umukino w’iteramakofe aho bari hose ku isi bubahwe.

Yakomeje agira ati’’ninjiye mu mukino w’iteramakofe ndawubaha ndetse mfite inyota yo gushaka kwiga byinshi muri uyu mukino ndawubaha cyane kandi niteguye gukomeza kuwigaho byinshi bitandukanye

Adam Sareh w’imyaka 28 y’amavuko ugiye guhangana na Patrice Evra kuri ubu amaze kubaka izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga aho byose abikesha uyu mwuga w’iteramakofe, uyu mugabo rero yaburiye bikomeye Patrice Evra amubwira ko yakoze amahitamo mabi cyane.

Uyu mugabo yagize ati’’bamusabye guhitamo umukinnyi ashaka ko bazahangana arangije ampitamo ubu rero ndamumenyesha ko ari ikosa rikomeye yakoze mu buzima bwe, dore nibwo agitangira uyu mukino w’iteramakofe gusa ngiye guhita mwangisha uyu mukino kuburyo azicuza bikomeye impamvu yawuhisemo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO