Patrice Evra yahamije ko ibikorwa bya Cristiano bitazibagiranwa mu ikipe ya Manchester United

Uwahoze ari myugariro w’ikipe ya Manchester United bwana Patrice Evra yatangaje ko Cristiano Ronaldo adashobora kwibagiranwa mu ikipe ya Manchester United dore ko ngo uyu mugabo yakozemo ibikorwa bihambaye.

Patrice Evra yatangaje ibi mu gihe Cristiano Ronaldo yasohotse nabi mu ikipe ya Manchester United nyuma yo kudahuza n’umutoza Erik Ten Haag.

Ronaldo yatangaje amagambo akomeye cyane ku ikipe ya Manchester United ndetse aya magambo yaje kuvamo umubano mubi cyane bituma we na Manchester United banzura gutandukana.

Icyakora nubwo Ronaldo yasohotse nabi mu ikipe ya Manchester United gusa uwahoze ari myugariro w’iyi kipe Patrice Evra yatangaje ko ibikorwa bye bitapfa kwibagiranwa.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO