Paul Pogba amennye amabanga akomeye yatumye ava muri Manchester United

Umukinnyi w’umufaransa Paul Pogba yamennye amabanga yari yaratinye kuvuga akiri mu ikipe ya Manchester United dore ko yatangaje ko akiri muri iyi kipe yahuriyemo n’ibibazo bikomeye byingutu bigatuma asa naho atigaragaza ku kibuga Old Trafford.
Uyu mugabo yagarutse ku bihe bikomeye byo kudahirwa mu ikipe ya Manchester United aho yatangaje ko yibasiwe cyane n’imvune ndetse ngo agakunda gukinishwa cyane ku myanya itandukanye mu bihe bitandukanye aho byatumye adahozaho mu mikinire ye.
Nubwo bwose Paul Pogba yatangaje ibi bibazo yagiriye muri Manchester United yahamije ko bitigeze bigira ingaruka zidasanzwe bimugiraho ko ngo ahubwo byatumye aca akenge agakura ndetse kuri ubu ngo akaba ari umuntu w’umugabo.
Uyu mugabo avuga ko kuba yarirengagije andi makipe yose agahitamo kwisubirira mu ikipe ya Juventus mu Butaliyane ngo abifata nk’ikintu gukomeye cyane aho yemeza ko binarenze kuba inzozi.
Nubwo byavuzwe ko yifuzwa na Real Madrid na PSG, Pogba yashimangiye ko yahisemo gusubira mu ikipe yamuhaye byose ikamugira uwo ariwe ubu.
Pogba yatangaje ko nubwo yari mu ikipe ya Manchesyter United ngo yakunze kujya avugana n’uwahoze ari umutoza we ariwe Max Allegri kuri ubu ugitoza ikipe ya Juventus.