Paul Pogba yanze ko bamubaga ivi rye kugirango azabashe gukina igikombe cy’Isi

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa ariwe Paul Pogba yamaze gutangaza ko adashobora gufata umwanzuro wo kwibagisha ivi kugirango akire imvune vuba.

Uyu mukinnyi wo hagati ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa, yagarutse muri Juventus gusa ahita yokamwa n’ikibazo gikomeye cy’imvune ndetse asabwa kubagwa kugirango akire vuba gusa yamaze kubitera utwatsi.

Uyu mugabo yanze kubagwa kuko aramutse abazwe ntabwo yazabasha gukina igikombe cy’Isi kigomba kubera mu gihugu cya Qatar ndetse yahita amara amezi atanu adakandagira mu kibuga.

Uyu mugabo yafashe iki cyemezo kuko abona ko yizeye ko ashobora kuzakira bidasabye ko bamubaga ndetse akaba ateganya gukinira kuri iyi mvune mu gikombe cy’Isi.

Ubuzima bwe nibugenda neza nk’uko abishaka, Pogba ashobora kuzabona umwanya mu gikombe cy’isi giteganijwe ku ya 21 Ugushyingo kugeza ku ya 18 Ukuboza 2022 muri Qatar.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO