Paul Pogba yasabye Manchester United ibihumbi 500$ kugira yongere amasezerano

Paul Pogba ukina hagati mu ikipe ya Manchester United ndetse no mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mbere y’uko amasezerano ye agera kumusoza yasabye ko umushahara we bawukuba kabiri kugira ngo ayongere.

Ibi byatangajwe na Mino Raiola, uhagarariye inyungu z’uyu mukinnyi muri Manchester United.

Yagize ati “ uyu mwaka Paul Pogba yitwaye neza cyane ubu turi kuganira na Manchester United kugira bongere umushahara yahembwaga uve ku bihumbi 290$ ku cyumweru ushyirwe ku bihumbi 500$."

Uyu musore w’imyaka 28 ubusanzwe amasezerano ye yari kuzarangira mu mwaka 2022 . biramutse byanze ko bongera umushahara we uyu mukinnyi ukunzwe cyane muri iyi minsi bivugwa y’uko ashobora kwerekeza hagati y’ ikipe ya Real Madrid cyangwa Paris Saint Germain yo mu bufaransa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO