Paul Pogba yatangaje ikintu cyamutunguye cyane kuri Cristiano Ronaldo aboneraho no kumushimira

Umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa bwana Paul Pogba yatangaje ko kuba yarakinanye na Cristiano Ronaldo ngo ari ibintu afata nk’umugisha ndetse yaboneyeho no kumushimira avuga ko afite ikinyabupfura kidasanzwe.
Ubwo uyu mukinnyi yaganiraga n’itangazamazakuru Paul Pogba yavuze ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi utangaje mu mibereho ye.
Ndetse uyu mukinnyi yagize ati"Ikinyabupfura cya Cristiano Ronaldo ntabwo gisanzwe ndetse ngewe nabonye kiri ku rundi rwego.
Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko yahuye n’abakinnyi bakomeye kandi bafite ubuhanga buhanitse gusa nanone yahamije ko ikinyabupfura cya Cristiano ngo kidasanzwe,ndetse ngo ni n’umukozi cyane kuko agera mu myitozo hakiri kare.