Paul Scholes wakanyujijeho mu ikipe ya Manchester United yabwiye iyi kipe ko idateze kuza mu makipe 4 ya mbere

Uyu mukinnyi Paul Scholes ni umunyabigwi mu ikipe ya Manchester United ndetse yamamaye cyane ku ngoma ya Sir Alex Furgerson ubwo yatozaga iyi kipe y’amashitani atukura uyu mugabo rero yamaze gutangaza ko ikipe ya Machester United itaboneka mu makipe 4 ya mbere.

Ibi bije nyuma y’aho ikipe ya Manchester United yandagajwe cyane ubwo yatsindwaga bikomeye mu mukino yari ihanganyemo n’ikipe ya Liverpool ubundi ifatwa nk’umukeba ukomeye cyane w’iyi kipe.

Ibi byatumye Paul Scholes atangaza ko ikipe ya Manchester United ishobora kurangiza ku mwanya wa munani muri shampiyona ndetse avuga ko ikwiye gutegereza umutoza Erik Ten Haag akaza muri iyi kipe bityo nawe agatangira kubaka ikipe ye kandi yubakiye ku bakinnyi bato.

Mu ijoro ryakeye ikipe ya Liverpool irangajwe imbere na Jurgeen Klopp yarushije bikomeye ikipe ya Manchester United kuburyo n’abakinnyi bakinira iyi kipe babuze icyo batangaza bituma ibitangazamakuru byinshi byandika ko iyi kipe nta kazoza ifite.

Ubusanzwe ikipe ya Manchester United irubashywe cyane mu gihugu cy’Ubwongereza gusa uko imyaka irimo kugenda irushaho kwiyongera iyi kipe ikomeje kugenda ita ikuzo yahoranye ndetse abafana b’iyi kipe bakomeje kwikoma bikomeye ubuyobozi buyoboye iyi kipe babushinza ko icyabwo ari ugukora ubucuruzi kuruta uko bakubaka ikipe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO