Peace Cup Final:Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona nyuma yo kwanga kugura abanyamahanga bakomeye APR FC isuzuguwe ubugira kabiri na AS Kigali

Nubwo abenshi batabizi neza gusa ikipe ya AS Kigali ntabwo ari ikipe y’agafu k’imvugwarimwe dore ko imaze kwegukana igikombe cy’amahoro ubugira kane harimo mu mwaka wa 2001,2013,2019,2022.

Ikintu gikomeye ni uko ikipe y’abanyamujyi ariyo AS Kigali imaze gutwara iki gikombe inshuro 2 zikurikiranya dore ko ubwo cyaherukaga gukinwa nabwo iyi kipe niyo yari yakegukanye itsinze ikipe ya Kiyiovu Sports ku mukino wa nyuma.

Iki gikombe ntabwo kigeze gikinirwa mu mwaka wa 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije U Rwanda n’isi yose muri rusange bityo bikaza gutuma imikino ndetse n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi bihagarikwa.


Ikipe ya AS Kigali isa n’aho imaze guhagama bikomeye ikipe ya APR FC kuko imyaka igiye kuba 3 iyi kipe y’ingabo z’igihugu itazi gutsinda AS Kigali uko bisa.

Kapiteni wa AS Kigali ariwe Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bari bitezwe kongera kugora iyi kipe nk’uko yabikoze mu mukino wa shampiyona ubwo ikipe ya AS Kigali yongeraga kwihaniza ikipe ya APR FC ikayitsinda ibitego 2-0.

Ntabwo byigeze bisaba iminota myinshi kuko ku munota wa 30 w’umukino ikipe ya AS Kigali Kigali yabashije guhererekanya umupira neza bigizwemo uruhare n’abakinnyi batandukanye barimo Abubakar Lawal wasunikiye umupira Ishimwe Christian nawe awukata mu rubuga rw’amahina usanga Tshabalala ahagaze neza awufungira Kalisa Rashid maze ahita afungura amazamu AS Kigali iba ibonye igitego gutyo.

Mugeni Kakure Fabrice hamwe na Niyonzima Olivier Sefu bahise batangira gukina bugarira ndetse bituma ikipe ya APR FC itangira kotsa igitutu iyi kipe, gusa nuko igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira.

Ikipe ya APR FC yagerageje guhindura imikinire mu gice cya kabiri cy’umukino gusa ntihagira ikintu na kimwe gihinduka kubera urwego rw’abakinnyi bamwe na bamwe b’iyi kipe bari bafite urwego rw’imikinire ruri hasi.

AS Kigali yakoze impinduka za mbere ku munota wa 86, Lawal, Tchabalala na Rugirayabo Hassan bava mu kibuga hajyamo Sugira, Ramadhan na Rukundo Denis.

Sugira Ernest akinjira mu kibuga yariye karungu maze afata umupira aroba neza umunyezamu wa APR FC umupira igonga umutambiko w’izamu widunda mu izamu uvamo abenshi bakeka ko igitego cyinjiye gusa umusifuzi wari uyoboye uyu mukino yaje kubitera utwatsi.

Umukino warangiye ari 1-0, AS Kigali yegukana igikombe na miliyoni 10 ni mu gihe APR FC ya kabiri yahawe miliyoni 5.

Magingo aya abakunzi ba APR FC bakunze kugaragaza ko bifuza kugurirwa abanyamahanga kugirango ikipe igumane igitinyiro cyayo nk’uko byahoze mu myaka yatambutse.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO