Rayon Sports inyagiye Intare FC mu gikombe cy’Amahoro

Umukino wo ku munsi wa kabiri w’irushamwa ry’igikombe cy’amahoro ikipe ya Rayon Sports itsinze ikipe y’abakiri bato ba APR FC bita Intare Fc ibitego 4-0.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda, aho habaye imikino myishi itandukanye, uyu mukino watangiye ikipe ya Rayon Sports iri kwataka cyane ikipe y’intare ishaka uburyo yabona igitego kare.

Ku munota wa cyenda ikipe ya Rayon sports yari yamaze kubona igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Drissa Dagnogo kuburangare bw’umunyezamu na ba myugariro.

Ikipe y’intare yaje gufungura ikibuga ishaka gukina umupira wo hasi bizakuyiviramo gutsindwa igitego cyakabiri cyatsinzwe na Sugira Ernest wahoze ayikoreramo imyitozo igihe ikipe nkuru yari yaramuhannye, ku munota wa 13 Rayon sports yongeye kubona igitego gitsinzwe na Sekamana Maxime ku mupira yarahawe Drissa Dagnogo maze igice cya mbere birangira ari ibitego 3-0.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe y’Intare iri kwataka cyane ishaka uburyo yakwishyuramo ibitego ariko umunyezamu kimenyi Yves ababera ibamba.

Igice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka yongeramo abandi bakinnyi muri batatu bagombaga gusimbuzwa, maze ikipe ya Rayon Sports iza kubona igitego cya kane gitsinzwe na Mugisha Girbert wari wasimbuye Sekamana Maxime.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Prezida w’ikipe ya APR ndetse n’umutoza wayo Adil Mohammed Erradi.

Rayon Sports niyo yari yakiriye ikipe y’Intare Fc, umukino wo kwishyura Intare nizo zizakira.


Sugira yatsinze igitego mu ikipe yakoreyemo imyitozo mbere yo kuza muri Rayon

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO