Peace Jolis yasohoye indirimbo ivuga ku mukobwa woroshya ibintu

Umuhanzi Peace Jolis yasohoye indirimbo nshya yise “Icyo” aho aba avuga ku mukobwa uteye mu buryo budasanzwe aho aba atamugora mu rukundo bitewe n’uko ibyo amukorera byose abyishimira nta kumugora.

Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa “Ntibyavamo” imaze ukwezi iri hanze.

Ubu yazanye indi nshya yitwa ‘Icyo’ aba aririmba agira ati “Najyaga numva bizansaba umufuka uremereye ngo ukunde unkunde, nirirwaga nshakisha aho ngusohokana hahenze ngo nkunde nkwemeze, sinarinziko ibyo nkukorera nk’utuntu duto aribyo wikundira ukanabinkundira..mbega ukuntu uri humble uba wabigize simple maze nanjye nkagukundira icyo.”

Iyi ndirimbo yanditswe na Peace Jolis, mu buryo bw’amajwi itunganywa na Davydenko naho amashusho yo akorwa CHID.


Indirimbo nshya ya Peace yayise Icyo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO