PeaceCup2020: 1/8 APR yatomboye Kiyovu, Rayon itombora Mukura

Uyu munsi tariki ya 17 Mutarama 2020 ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, habereye tombolra ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro 2020, aho APR Fc yatomboye Kiyovu Rayon Sports itombora Mukura.

Amakipe yose uko ari 18 yari yarageze muri 1/8 harimo Rayon Sports, Mukura Victory Sports, Musanze Fc, As Muhanga, Police Fc, Asport Fc, Etincelles Fc, Sunrise Fc, Rutsiro Fc, As Kigali, Marine, Vision Fc, APR Fc ndetse na Kiyovu Sports.

Dore uko imikino ya 1/8 izagenda:
Rayon sports vs Mukura
Gorilla vs Gicumbi Fc
Musanze Fc vs As Muhanga
Police Fc vs As Ports
Etincelles fc Sunrise
Rutsiro Fc vs As Kigali
Marine Fc vs Vision Fc
APR Fc vs Kiyovu Sports.

Nkuko bisanzwe ikipe yatomboye bwa mbere niyo izabanza kwakira. Ferwafa yatangaje ko iyi mikino ya 1/8 izatangazwa itariki izaberaho nyuma yuko u Rwanda ruvuye mu myiteguro y’imikino ya gicuti ya CHAN aho bishoboka ko izahura na Cameroon ndetse na Congo Brazzaville mu gihe cyo baba badatomboranye mu itsinda rimwe rya CHAN.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO