Pele mbere yo kwitaba Imana yasize agaragaje ibintu 3 yishimiye cyane mu mupira w’amaguru nyuma y’igikombe cy’Isi

Rurangiranwa Edison Arates Do Nascimento wamamaye ku izina rya Pele ndetse afasha n’ikipe y’igihugu ya Brazil kwegukana ibikombe by’isi bigera kuri 3 mbere yo kwitaba Imana yagaragaje ibintu yishimiye cyane nyuma y’igikombe cy’Isi.

Uyu mugabo yatangaje ko yishimiye kubona kizigenza Lionel Messi yegukana irushanwa ry’igikombe cy’Isi yari amaze igihe kinini yifuza kwegukana ariko ntibimuhire mu bihe byatanbutse.

Ni mugihe Kandi ubwo yabazwaga n’umunyamakuru umukinnyi mwiza abona ku Isi muri iyi myaka ntabwo yigeze arya indimi ahubwo yahamije ko uwo nta wundi ari Lionel Messi.

Ikindi gikomeye Kandi Pele yatangaje yavuze ko yishimiye imikinire ya Kylian Mbappe ndetse ahamya ko mu minsi iri imbere azavamo umukinnyi w’igihangange ku Isi ndetse yakomeje anashimira bikomeye ikipe y’igihugu ya Morocco nyuma yo kwitwara neza ikagera mu mikino ya 1/2 Cy’igikombe cy’Isi.

Inkuru y’inshamugongo yamenyekanye ku mugoroba w’ejo kuwa Kane ko Pele yitabye Imana nyuma yo kumara igihe afite ikibazo cy’uburwayi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO