Pep Guardiola aremye agatima abafana ba Manchester City kubijyanye n’amasezerano ya Haaland

Umutoza utoza ikipe ya Manchester City ariwe Pep Guardiola yatamaje ibinyamakuru byanditse inkuru zivuga ko hari ingingo ikubiye mu masezerano ya Haaland imwemerera kujya muri Real Madrid mu mwaka wa 2024.

Ikinyamakuru The Sun nicyo cyatangaje iyi nkuru ku ikubitiro ko Haaland ashobora kuzajya muri Madrid muri 2024.

Nyamara nyuma yo kwisasira ikipe ya Copenhagen ibitego ibitego 5-0 umutoza wa City Pep Guardiola Pep Guardiola yahakanye yivuye inyuma ayo makuru avuga ko iyi nginbgo yatuma Haaland yerekeza muri Real Madrid ngo idahari.

Mu magambo ye Pep Guardiola yagize ati: "Ntabwo ari ukuri.Nta ngingo yo kumurekura ngo ajye muri Real Madrid cyangwa indi kipe iyo ari yo yose ihari.

Ntabwo ari ukuri, navuga iki? nziko yishimye bidasanzwe hano kandi tuzagerageza gutuma yishima.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO