Pep Guardiola ntabwo ariye indimi kuko atangaje itandukaniro riri hagati ya Messi na Haaland

Umutoza Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City yamaze gutangariza abakunzi b’umupira w’amaguru itandukaniro riri hagati ya Lionel Messi na Erling Braut Haaland nyuma y’umukino wahuje ikipe ye na Manchester United.

Ikipe ya Manchester City ubwo yari imaze kunyagira ikipe ya Manchester United ibitego 6-3 umutoza Pep Guardiola yaje kuba aganira n’itangazamakuru agira icyo avuga ku itandukaniro riri hagati ya Messi ndetse na Haaland.

Kugeza ubu umukinnyi Haaland amaze gukora ibisa n’ibitangaza kuko amaze gutsinda ibitego 17 mu mikino 14 amaze gukina mu mikino yose.

Uyu musore w’imyaka 22 yatsinze ibitego 3 United,aba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego bitatu mu mikino 3 yikurikiranya yo mu rugo muri Premier League.

Umutoza wa Manchester City ariwe Pep Guardiola yabajijwe niba yizera cyane Haaland nkuko byari bimeze agitoza Lionel Messi muri FC Barcelona.

ubwo yabazwaga iki kibazo Pep Guardiola yagize ati:Haaland ni umukinnyi utandukanye.

Guardiola yakomeje agira ati: “Itandukaniro rihari n’uko Erling akenera abo bakinana bose kugira ngo abashe kubikora.Ntabwo bishoboka. [Ariko] Messi yari afite ubushobozi bwo kubikora wenyine."

Abafana bagiye ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo baganire ku bitekerezo bya Guardiola,Bamwe banenze umutoza kuba yacishije bugufi impano ya Haaland, abandi basingiza Messi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO