Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Nyuma y’amakuru akomeje gucicikana avuga ko ikipe ya Manchester City irimo gukorwaho iperereza kugirango harebwe niba itarakoze amanyanga mu bijyanye n’uburyo yakoreshaga amafaranga umutoza Guardiola yatangaje ko yizera neza ibyo abayobozi be bamusobanuriye ndetse yakomeje ahamya ko yeremeranya nabo ku kuba batarigeze bakora amamanyanga.
Nubwo bwose Guardiola yatangaje ibi kugeza ubu iyi kipe yashyiriweho abantu bashinzwe gukurikirana iki kirego aho iyi kipe iramutse ihamwe n’iki cyaha hari ibihano bikomeye cyane biyitegereje harimo nko kuba yakurwaho amanota runaka cyangwa ikaba yasubizwa mu cyiciro cya kabiri.
Ikipe ya City irashinjwa gukora amanyanga hagati y’umwaka wa 2009 kugeza 2018 aho bivugwa ko hari uburyo yagiye ikoreshamo amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyane cyane ibi bahamya ko byatangiye ubwo yahaga umutoza Roberto Manchini akazi ariko ntitangaze umushahara we nyakuri n’ibindi bitandukanye.
Kuri ubu Manchester City nta nubwo iri mu bihe byayo byiza ndetse irimo kubarizwa ku mwanya wa Kabiri nyuma y’aho irushwa amanota 5 n’ikipe ya Arsenal itozwa n’umutoza Mikel Arteta.