Perezida Biden yatangaje ko ibikomoka kuri peteroli na gaze by’Uburusiya bitemewe gukoreshwa muri Amerika

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yatangaje akumiriye ibicuruzwa byose birimo ibikomoka kuri peteroli na gaze bituruka mu Burusiya.

Iki cyemezo biteganyijwe ko kizatuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli birushaho kwikuba.

Ibi byemezo bishobora kuzagira ingaruka ku bakenera gukoresha gaze mu buzima bwabo bwa buri munsi nko guteka cyangwa ibindi yifashishwamo haba mu gushyusha imbere mu mazu ku batuye mu bihugu bikonja cyane n’ibindi bitandukanye

Uburusiya ni igihugu gicuruza 45% bya gaze yose ikoreshwa mu Burayi, Gusa Amerika yo ivuga ko uyu mwanzuro yawufashe ku giti cyayo ndetse ko ntakindi gihugu izahatira gufata umwanzuro nk’uyu.

Leta zunze ubumwe za Amerika zakumiriye gaze n’ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya nk’imwe mu nzira zo guca intege iki gihugu ngo gihoshe intambara cyashoje kuri Ukraine.

Kuva intambara y’Uburusiya na Ukraine yatangira yagize ingaruka zikomeye ku bikomoka kuri peteroli aho ubu akagunguru ka peteroli kageze ku giciro cy’amadolari ya Amerika asaga 138 $ (141,829.64 RWF).

Iki giciro kikaba aricyo cya mbere gihanitse kuva mu mwaka wa 2008 ku kagunguru ka peteroli.


Akagunguru ka peteroli: ni peteroli iba yacukuwe itaratunganywa ngo icayurwemo imyanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO