Perezida Idriss Déby wa Tchad yitabye Imana nyuma yo kuraswa

Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno yitabye Imana azize ibikomere by’amasasu yarashwe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yari yagiye ku rugamba

Inkuru y’urupfu rwa Perezida Idriss Déby Itno rwatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za Tchad Jenerali Azem Bermandoa Agouna mu itangazazo yasomeye kuri Televiziyo y’igihugu.

Yagize “Ni umubabaro mwinshi wo kumenyesha abaturage ba Tchad ko Perezida wa Repubulika, Umuyobozi mukuru w’ingabo, Idriss Déby Itno, yitabye Imana nyuma y’ibikomere by’amasasu yagize ku wa gatandatu ushize ubwo yari mu bikorwa byo kurengera ubusugire bw’akarere ku rugamba."

Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.

Igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya guverinoma n’inteko ishingamategeko, no gushyirwaho kw’inzibacyuho.

Iyo nzibacyuho y’amezi 18 izayoborwa n’akanama ka gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno, usanzwe ari jenerali mu ngabo za Chad.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO