Perezida Joe Biden na Minisitiri w’intebe wa Morocco bagaragaye bari kureba umukino wa 1/2 w’igikombe cy’Isi waraye ukinwe mu ijoro ryakeye

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ubwo yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Morocco abayobozi babiri bakomeye barimo Joe Biden na Minisitiri w’intebe wa Morocco bagaragaye bareba kuri Televiziyo umukino waraye uhuje ibi bihugu byombi.

Mu ijoro ryakeye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yaraye itsinze ikipe y’igihugu ya Morocco ibitego 2-0, Aho muri uyu mukino byarangiye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ibonye itike yerekeza ku mukino wa Nyuma ugomba kuba ku wa 18 Ukuboza 2022.

Nyuma yo kurebana uyu mukino na Minisitiri w’intebe wa Morocco, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yagize ati: Ni icyubahiro gikomeye kureba umukino w’uyu munsi w’igikombe cy’Isi ndi kumwe na Minisitiri w’intebe Akhannouch wa Moroccco.

Byari akataraboneka kureba uburyo aya makipe yabashije kwesa imihigo kuva mbere hose.

Ikipe y’igihugu ya Morocco yabaye ikipe ya Mbere mu mateka y’umugabane wa Afurika ibashije kugera muri 1/2 cy’igikombe cy’Isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO