Perezida Joe Biden yahaye ikaze mugenzi we wa Ukraine Volodymr Zelenskyy ndetse aboneraho no kumusezeranya inkunga y’izindi ntwaro zitubutse

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe idBen yahaye ikaze mugenzi we wa Ukraine muri White House ndetse aboneraho no kumusezeranya ubundi bufasha bukomeye burimo kumuha intwaro zihagije kugirango barusheho guhangana n’Uburusiya mu ntambara bamazemo igihe kinini.

Kugeza ubu uru nirwo rugendo rwa Mbere bwana Zelensky akoreye hanze y’igihugu cye kuva yaterwa n’Uburusiya kuva kuwa 24 Gashyantare uyu mwaka.


Perezida Biden n’umugore we Jill Biden baramukanyije na bwana Zelensky wari wambaye imyambaro igaragaza ikirango cya Gisirikare maze ahita asohoka mu modoka ye.

Aba bombi bahanye ibiganza mbere y’uko berekeza mu ruganiriro rwa White House aho bari bategerejwe kandi mu nama yari kwigira hamwe ibijyanye n’intambara yagabwe kuri Ukraine bikozwe n’u Burusiya.

Perezida wa Ukraine bwana Zelenskyy yashimiye bikomeye Perezida Joe biden ndetse aboneraho no gushimira ukurikiye Amategeko muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yatangarije aba bombi ko abashimira bikomeye kubera ubufasha baha igihugu cye umunsi ku wundi.


Perezida Zelensky yatangaje ko ari kenshi yagiye ashaka gusura Leta Zunze ubumwe za Amerika ariko nanone akabura uburyo kubera ko ngo yari afite umujagararo wakomeje guterwa n’intambara iri mu gihugu cye.

Perezida Zelenskyy yemeye ubutumire bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iki cyumweru nyuma yo kubimenyeshwa ndetse nyuma yo kubwemera Leta Zunze ubumwe za Amerika zahise zitangira kwitegura uyu mugabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO