Perezida Kagame na mugenzi we Emmanuel Macron bari bwitabire umukino wa Patriots BBC muri BAL

Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’Ubufaransa Emmmanuel Macron uri mu Rwanda bashobora kuza kwitabira imikino Nyafurika ya Basketball ‘BAL’ bakareba umukino uza guhuza Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Clube Ferroviário de Maputo.

Iyi mikino ya BAL (Basketball Africa League) igeze muri 1/4, ku munsi w’ejo hashize hakinwe imikino ya mbere aho yarangiye ikipe ya Zamalek yo mu Misiri na Petro de Luanda yo muri Angola yaraye ageze muri 1/2.

Uyu munsi ubwo Perezida Paul Kagame na Macron baganiraga n’itangazamakuru babajijwe niba bari buze kwitabira imikino ya BAL iri kubera mu Rwanda.

Perezida w’Ubufaransa Bwana Emmanuel Macron mugusubiza, ntabwo yigeze ahakana yavuze yemeza ko ari buze kuhagera.

Bikaba byitezwe ko aza guherekezwa na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame we ukunze kwitabira iyi mikino.

Kuri uyu mugoroba haraza kuba hakinwa indi mikino ibiri isigaye ya 1/4, iyi ikaza kuba inarimo umukino ikipe rukumbi ihagarariye u Rwanda, Patriots Basketball Club iza gukina saa 21:00.

Umukino wa mbere uraba ku isaha ya saa kumi n’imwe uhuze AS Douanes yo muri Senegal ikina na Us Monastir. Undi mukino ni uhuza ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Clube Ferroviário de Maputo ari nawo aba bayobozi bashobora kuza kureba.

Perezida Macron yageze mu Rwanda uyu munsi, aho aje mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri.

Kuri uyu munsi akaba yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, ajya kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 basaga ibihumbi 250 bashyinguye ku Gisozi ndetse anakorana ikiganiro n’Itangazamakuru.

Byitezwe kandi ko azava mu Rwanda kuwa gatanu, yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Mbere y’uko asoza uruzinduko rwe hano mu Rwanda, azanasiga afunguye ikigo ndangamuco cy’Ubufaransa giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Mu Rwanda hari ibikorwa byinshi by’Abafaransa birimo nka; Borolé ari nayo ifite mu nshingano Canal+. Uretse iyi kandi hari ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere aricyo AFD kikaba kiri no gutera inkunga imikino ya BAL.

Perezida Kagame na Emmanuel Macron baritabira umukino wa Patriots Basketball Club

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO