Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Robert Pires na Ray Parlour bahoze bakinira Arsenal

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 9 Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame yaganiriye na Robert Pires na Ray Parlour bahoze bakinira Arsenal, bari kumwe n’imiryango yabo, ubwo basozaga ibikorwa byo gusura u Rwanda.

Aba banyabigwi b’ikipe ya Arsenal bavuze ko u Rwanda n’iyi kipe ari nk’umuryango umwe, ibi bakaba babitangaje ubwo bagiranaga ibiganiro n’abafana ba Arsenal babarizwa mu Rwanda, mbere y’uko bakirwa na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Robert Pires wakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu 2000 kugeza mu 2006, yagize ati,

"Ubu ni ubufatanye bukomeye, ni amahirwe adasanzwe, kubera ko Arsenal ni ikipe ikomeye atari mu Bwongereza gusa ahubwo no ku isi hose muri rusange. Ubu iyo ushaka gusura U Rwanda biba byoroshye kuko buri wese azi U Rwanda. U Rwanda na Arsenal ni nk’umuryango."

Naho Raymond Parlour wakiniye Arsenal kuva mu 1992 kugeza mu 2004, we yagize ati,

"Ibyo nabonye mu gihe gito maze hano; ni abantu beza. Twiyumvisemo ikaze. Nagiye mu bihugu byinshi muri Afurika, Ariko iki ni kimwe mu byiza bihari."

Robert Pires na Raymond Parlour bari mu ikipe ya Arsenal ubwo yatwaraga igikombe cya Shampiyona ya Premier League idatsinzwe mu mwaka wa 2004.

Pires na Parlour Bagiranye ibiganiro n’abafana ba Arsenal bo mu Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO