Perezida Kagame yasabye ubufatanye mu kurwanya Coronavirusi

Perezida wa Repubulika Kagame Paul yatangaje ko inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo Abanyarwanda batishoboye bafashwa kandi ko igisigaye gusa ari ukubyihutisha, ndetse anahumuriza abanyarwanda muri iki gihe Igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Coronavirusi.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 27 Werurwe 2020, mu butumwa yageneye Abanyarwanda burebana n’iki cyorezo, aho yashimangiye ko ingamba u Rwanda rwafashe zo gutuma ubwandu budakomeza gukwirakwira ziri gutanga umusaruro.

Ni ubutuma butambutse nyuma y’iminsi 14 umurwayi wa mbere wanduye Coronavirusi agaragaye ku butaka bw’u Rwanda na nyuma y’iminsi itandatu hashyizweho ingamba zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe igihugu kiri mu ngamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye.

Perezida Kagame yavuze ko ari inshingano ya buri wese yo gutuma iki cyorezo kidakwirakwira asaba buri Munyarwanda kubigira ibye akurikiza amabwiriza yashyizwe.

Yagize ati “Ni inshingano zacu gutuma idakomeza gukwira hose. Ni yo mpamvu mpamagarira buri wese gukomeza gushyira mu bikorwa aya mabwiriza yashyizweho na Leta. Tukihanganire ingorane zose byaba bitera kugira ngo dutsinze iki cyorezo burundu cyo guhitana abantu benshi.”

Zimwe mu ngamba Leta yafashe zigamije gukumira iki cyorezo harimo guhagarika ingendo z’indege z’abagenzi ndetse no kugabanya urujya n’uruza ku mipaka, Umukuru w’Igihugu yavuze ko byatumye hadakomeza kwinjira abandi barwayi bashya.

Perezida Kagame kandi yasabye Abanyarwanda gukurikiza inama bagirwa zirimo kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati y’abantu, gukaraba intoki neza, kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi.

Yasabye Abanyarwanda kwihanganira ibihe bitoroshye barimo, ashimangira ko Leta izakomeza kubafasha muri ibi bihe.

Ati “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye. Byahungabanyije imibireho by’Abanyarwanda benshi, ndetse mu Gihugu hose.Turabasaba rero ko mwihangana. Turatera intambwe nziza, ntabwo dukwiye gutezuka. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.Ingamba zarafashwe, n’izindi zizafatwa, kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe. Inzego zitandukanye zirategura uburyo abatishoboye bafashwa. Hasigaye kubyihutisha.”

Umukuru w’Igihugu ashingiye ku bibazo u Rwanda rwanyuzemo rukabyikuramo, yavuze ko urugamba rwo kurwanya Koronavirusi nta shiti na rwo u Rwanda ruzarutsinda.

Ati “Abanyarwanda, dushyize hamwe, twivanye mu bibazo byinshi mu bihe bitandukanye. Ubufatanye bwacu ndetse no kudatezuka birakenewe muri iyi ntambara turimo yo kurwanya iki icyorezo. Kandi tugomba kuyitsinda. Nongeye kubasaba uruhare rwa buri wese mu bikorwa no mu myumvire.”

Yunzemo ati “Ingamba twafashe ziratanga umusaruro mwiza. Ibyemezo dufata uyu munsi ni byo bizatuma dushobora guhashya iki cyorezo vuba, kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe.”

Yasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu iyubahirizwa ry’aya mabwiriza agamije ko iki cyorezo kidakomeza gukwirakwira hose, bakihanganira ingorane zose yaba yarabateye.

Kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi, gukaraba intoki neza kandi kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi; ni bimwe mu byo Perezida Kagame yashishikarije Abanyarwanda gukurikiza muri ibi bihe.

Perezida Kagame yanashimiye kandi n’abateye n’abateye inkunga u Rwanda mu kurwaya iki cyorezo harimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’Umuyobozi Mukuru waryo Dr Tedros ndetse n’Umunyemari Jack Ma na fondasiyo.

Yashimiye kandi by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi, ubwitange bakomeje kugaragaza, bakora amanywa n’ijoro, bagerageza gukumira ubwandu bushya, bavura abagaragaweho uburwayi ndetse banatuma igihugu cyacu gikomeza gutekana.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubarurwa abantu 54 banduye icyorezo cya Koronavirusi, mu gihe n’ingamaba zo gukomeza kwirinda no gukumira iki cyorezo zikomeje gukazwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO