Iyo utsinzwe, ntugapfushe ubusa icyo gihombo - Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abakinnyi ba Patriots BBC

Ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021 mu biro bya Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame yakiriye ikipe ya Patriots Basketball Club nyuma yo kwegukana umwanya wa 4 mu mikino y’irushanwa rya BasketBall League yaberaga mu Rwanda.

Binyuze ku rukuta rwa twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro batangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame agiye kugirana ikiganiro n’abakinnyi ba Patriots Basketball Club nyuma yaho amarushanwa ya BAL asorejwe ku munsi wo ku cyumweru aho yegukanywe n’ ikipe ya Zamalek yo mu Misiri.

Mu ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame yashimiye abakinnyi b’ ikipe ya Patriots Basketball Club uko bitwaye muri iri rushanwa, yasabye abakinnyi bose kwishimira aho bageze muri iri rushanwa nubwo bagize amahirwe make ntibabasha kuryegukana.

Yagize ati "Niba hari igikomeza abantu kurushaho ni ugutsinda. Ndabashimira uko mwitwaye muri BAL. Nizera ko mwababajwe n’uko mutatwaye igikombe ariko ntekereza ko mukwiye kwishima, mwishime kuko mwashimishije abandi.”

Yakomeje ababwira ko ibyo batagezeho muri iyi mikino bagomba gukora uko bashoboye bakazabigeraho mu minsi iri mbere, yabikukije kandi ko bagomba kumenya ko gutsinda no gutsindwa biri mu bigize ibice by’ubuzima ariko icyangombwa akaba ari ukumenya ko intsinzwi wahuye nayo yabafasha gutegura neza uko bazashaka intsinzi ubutaha.

Mu gusoza ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa Repulika yabijeje ko nka Leta bafite intego yo gukora ibishoboka byose kugira ngo bateze imbere umukino wa Basketball imbere hamwe n’indi mikino.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO