Perezida Putin yatangaje ko agiye guhanagura ibigwari n’abagambanyi bakorana na Amerika

Perezida w’Uburusiya Vladimir Vladimirovich Putin yahaye gasopo buri wese avuga ko azahanagura akanakura mu nzira buri mugambanyi ukorana na Leta zunze ubumwe za Amerika ushobora kumubangamira mu ntambara yashoje muri Ukraine.

Nyuma y’uko Uburusiya bufatiwe ibihano bikomeye by’ubukungu na leta zunze ubumwe za Amerika, Putin yatangaje ko ibihugu byo mu burengerazuba bishaka kurimbura igihugu cye.

Mu gusobanura uburyo aba bantu biswe abagambanyi n’ibigwari bazahanagurwa, umuvugizi wa perezidansi y’Uburusiya, Dmitry Peskov yabisobanuye agira ati:" Abantu bari kuburirwa irengero mu buryo butandukanye, bamwe bari kwegura ku mirimo no ku myanya y’ubutegetsi mu Burusiya."

" Uku niko guhanagurwa biri gukorwa, Ibigwari byinshi bigaragara mu bihe by’amakuba."

Mu Burusiya habarurwa umubare munini w’abaturage bimuka mu gihugu bitewe no gutinya ahazaza habo kuko iki gihugu cyafatiwe ibihano bikomeye by’ubukungu,

Kuva Uburusiya bwashoza intambara kuri Ukraine tariki 24 Gashyantare, Abaturage b’Uburusiya basaga 15,000 bamaze gufungwa bazira kwigaragambya bitewe n’intambara igihugu cyabo cyashoje.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO