Perezida Vladimir Putin yibukije Amerika ko ikunze kurata inkovu z’imiringa yibwira ko iyoboye Isi

Vladimir Putin uyobora Uburusiya yibukije isi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ubuhangange bwazo bwarangiye cyera , bityo ko aho isi igeze ntawe ukwiriye kwitwara nk’umutegetsi wayo.
Perezida Vladimir Putin yabitangaje ibi kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17 Kamena 2022 ubwo yari mu nama ifite aho iburiye n’ubukungu yitwa St. Petersburg International Economic Forum.
Magingo aya Vladimir Putin yashoje intambara yeruye ku gihugu cya Ukraine kuva kuwa 24 Gashyantare uyu mwaka ndetse uyu mugabo ahamyako ubuzima bwa benshi bumaze gutabarwa kubera guca agasuzuguro.
Putin yatangaje ko hari ibyo Leta zunze ubumwe za Amerika zibeshya cyane aho yagize ati “Leta zunze ubumwe za Amerika Bibera mu mpitagihe, ndetse bumva ko bo intsinzi bamaze kuyigeraho, abasigaye bose ari abakoloni babo, ko abandi baturage batazi iyo biva niyo bijya”
Putin kandi yagarutse ku zindi ngingo zirimo ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa no guhenda kwabyo bikomeje kwigaragaza hirya no hino ku isi.
Putin nabyo yavuze ko Amerika n’abanya-Burayi aribo babiri inyuma kubera ibihano bikomeye bafatiye igihugu cye n’intwaro bakomeje kohereza muri Ukraine zituma intambara itarangira.